Inka ya Ruzirabwoba (I) :

Rwesamasarabwayi
Inkungu zivuna amasaka,
Rwa Semakangaza,
Inyana y' inkuku rwose,
Ireshya n' aha ngaha.

Yahubirana na Ntuza,
Ikenda kumujugunya he,
N' umujugujugu wayo,
Mukujogora Mwente,
Yaje ku kiburabuzo.

Umunsi ugeze hariya,
Imwanuza iry' igicuncu,
Bakubiriye ryari,
Hejuru mu gihanga,
Atemba mu giharabuge.

Imaze kumuca ikirenge,
Ireba intebo yabo,
Igerekeranya n' intemeri,
Ni bwo zishinze intego,
Izirushije ku ntembe.

Isabagirana intonga,
Yigira mu ntoryi,
Ivuga ko irengera,
Ingabo ya Sekaryongo!